AMAKURU MASHYA

Page d'accueil - Toute l'actualité

 

KAMENA 2004

PASTEUR BIZIMUNGU ACIRIWE URWA MFURA MBI

Kuri uyu wa mbere tariki 7 kamena 2004, Pasiteri Bizimungu yakatiwe igifungo cy'imyaka 15, mugenzi we Ntakirutinka imyaka 10 naho bagenzi babo bagera kuri batandatu baburanishirijwe hamwe baregwa ubufatanyacyaha bahanishwa igifungo cy'imyaka 5.

Mu byaha byashinjwaga Pasiteri Bizimungu bibiri byonyine ni byo urukiko rwavuze ko bitamuhama. Ibyo ni ugutunga imbunda mu buryo budakurikije amategeko no kunyereza imisoro ijyanye n'ubukode bw'imwe mu nzu ye. Urukiko rwa mbere rw'iremezo rwemeza ko ibimuhama ari uguhungabanya umudendezo w'igihugu, kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gushaka guhirika ubutegetsi n'ibindi. Bagenzi be bose barimo na Charles Ntakirutinka wahoze ari Minisitiri bakaba bari bararezwe ubufatanyacyaha. Bose bari barahakanye ibyaha baregwa.

Mu by'ukuri ariko, ababisesengurira hafi bemeza ko bariya bagabo bazize gushinga umutwe wa politike - PDR Ubuyanja - ari na wo bavuga ko Leta yise umutwe w'abagizi ba nabi.

Ni intandandaro mbi rero y'ubutabera nyarwanda, kuko kwitiranya umutwe wa politiki n'ubugizi bwa nabi bidashobora guhumuriza Abanyarwanda mu rugamba rwabo rwa buri munsi rwo kwishyira no kwizana. Abana ba Charles Ntakirutinka bo bakomeje gutangaza ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo se bemeza ko arengana arenganurwe.

WERURWE 2004

IBYAHISHUWE BIGIYE KWEMEZWA KU NKOMOKO Y'AMARIRA NYARWANDA

Tariki ya 10 werurwe igiye kuba intangarugero mu mateka y'abanyarwanda. Amahanga atangiye kwerekana ibyakomejwe guhishwa ku nkomoko y'itsembabwoko ryayogoje u Rwanda mu wa 1994. Ikinyamakuru “Le Monde” cyo mu Bufaransa kivuga ko anketi y’abapolisi baho yagaragaje ko Perezida Paul Kagame w’Urwanda ari we watanze amategeko yo guhanura indege ya Perezida Yuvenari Habyarimana muri 1994. “Le Monde” ivuga ko raporo y’ibiro birwanya iterabwoba muri polisi ya minisiteri y’Ubucamanza yo mu Bufaransa yerekana ko Paul Kagame ari we wategetse ko indege ya Habyarimana iraswaho missiles. Icyo gihe Kagame yayoboraga FPR Inkotanyi yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana. Umuryango w'Abibumbye nawo wahise wemera ko ari wo wari ubitse agasanduku k'amabanga y'iyo ndege (boite noire) ukaba ugiye kugashyikiriza abagenzuzi. Ibi bizatuma abanyarwanda barekeraho kwikekamo abanzi, ahubwo amagambo aharirwe nankana mu mpande zombi. Bityo isabukuru y'itsembatsemba yegereje yazagirira abanyarwanda akamaro, batirengagije izo manza zikigibwa.

1 UKUBOZA 04: KAJERIJERI YARAKATIWE

Niba hari abayobobozi bamamaje ubugome bwitwaga ubutwari icyo gihe mu guhashya umwanzi, izina rya Kajerijeri ryari riyarimo. Noneho urukiko rwa arusha ruramukatiye. Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye Arusha muri Tanzania rwaraye rukatiye uwitwa Yuvenali Kajerijeri igihano cyo gufungwa zero kubera uruhare ashinjwa mu itsembatsemba ryo muri 1994 mu Rwanda. Yuvenali Kajerijeri yari burugumesitiri wa komini Mukingo mu Ruhengeri. Ibiro ntaramakuru Associated Press bivuga ko umucamanza William Sekule yibukije uruhare rukomeye Yuvenali Kajerijeri yagize mu iyicwa ry’Abatutsi 300 mu mugi wa Ruhengeri.

UMWAKA WA 2004 UZAMARA ABAHUTU MURI CONGO

Nk'uko Ijwi ry'Amerika ribitangaza : Abayobozi b’Urwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo baherutse kwemeranywa ko mu mezi 12 bazaba barangije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro basinyanye. Aho hari mu nama yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ejo ku wa 4. Inama ya Perezida Kagame w'Urwanda na Perezida Kabila wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo i Johannesburg yari iyobowe na Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo na Perezida Joaquim Chissano wa Mozambique. Itangazo rya ba perezida Paul Kagame na Joseph Kabila ejo ku wa 4 ryavugaga ko bumvikanye k’uburyo bwo kwumvisha Abanyarwanda b’Abahutu bakiri muri Congo gutahuka mu Rwanda. Urwanda rwamaze kuvana ingabo zarwo muri Congo nk’uko amasezerano y’i Pretoria yo mu kwezi kwa 7 muri 2002 yabiteganyaga. Icyo gihe Perezida Kabila yari yemeye ko abasirikari be bari kwambura abo Bahutu intwaro kandi bakanabasubiza mu Rwanda. Mu nama yabo i Johannesburg Perezida Kagame na Perezida Kabila bongeye kwiyemeza gukurikiza amasezerano y’i Pretoria yose. Bombi bavuga ko abo Bahutu bafite intwaro bugarije umutekano n’umutuzo w’ibihugu byabo byombi. Abo Bahutu barwanye mu ntambara yo muri Repubirika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 1998. Icyo gihe Urwanda na Uganda byari bishyigikiye abarwanyaga ubutegetsi bw’i Kinshasa mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe Angola, Tchad, Zimbabwe na Namibia byari bishyigikiye guverinoma y’i Kinshasa. Imiryango mpuzamahanga ivuga ko iyo ntambara yo muri Congo yahitanye abantu bari hagati ya miriyoni imwe n’igice na miriyoni enye.

ABAMINISTIRI BANE BABURANISHIRIJWE HAMWE ARUSHA

Inkuru itangazwa na VOA ku wa 13/11/2003 iragira iti :

Umuvugizi w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye i Arusha, Roland Amoussouga, avuga ko bibaye ubwa mbere m’urukiko rw’Arusha Abaminisitiri baburanishirizwa icya rimwe. Abandi bari baraburanishijwe umwe ukwe n’undi ukwe. Abo ba minisitiri baburanishijwe ni Dr. Casimir Bizimungu wahoze ari minisitiri w’ubuzima, Jerome Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Justin Mugenzi wari minisitiri w’ubucuruzi n'inganda, na Prosper Mugiraneza wari minisitiri w’Abakozi ba Leta. Bose uko ari bane bashinjwa ibyaha 9 by’itsembabwoko, ubugambanyi bwo gukora itsembabwko no gukangurira abantu kwicana, hamwe n’ibyaha byo mu ntambara. Dr. Casimir Bizimungu, ubu ufite imyaka 52, yafatiwe muri Kenya tariki 11 Gashyantare 1999 yoherezwa Arusha kuri 23 Gashyantare 1999. Aburana ubwa mbere tariki 3 Nzeri 1999, Dr. Bizimungu yahakanye ibyo aregwa byose. Jerôme Bicamumpaka, ubu ufite imyaka 45, Justin Mugenzi, ufite imyaka 54, na Prosper Mugiraneza ufite 45, bafatiwe muri Cameroun tariki 6 Mata 1999, boherezwa Arusha tariki 31 Nyakanga 1999. Baburana ubwa mbere tariki 17 Kanama 1999, bose uko ari 3 na bo bahakanye ibyo baregwa. Abandi baminisitiri 4 bazaburanishirizwa hamwe tariki 26 z’uku kwezi m’urukiko rw’Arusha. Roland Amoussouga uvugira urukiko rw’Arusha avuga ko urubanza rw’abo baminisitiri ejo ku wa kane ngo ari intambwe ikomeye m’ukugarura amahoro mu Rwanda. Abarokotse itsembatsemba ngo bari barategereje igihe kirekire kugira ngo barenganurwe. Amoussouga avuga ko kugeza ubu urukiko rw’Arusha rumaze guta muri yombi abaminisitiri 12 kuri 19 bari bagize guverinoma y’Urwanda mu gihe cy’itsembatsemba muri 94.

MURI KONGO RWONGEYE KWAMBIKANA

Nk'uko bitangazwa n'Ijwi ry'Amerika, muri Kivu y'amajyepfo mu mpera z'icyumweru gishize havuzwe imirwano hagati y'umutwe w’Abanyarwanda FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda n'umwe mu mitwe y'Abamayimayi b'Abanyecongo bayobowe n'uwitwa Duniya. Impamvu z'ubwo bushyamirane zitangwa zikaba ari 2. FDLR ngo yababajwe n'uko imwe mu mitwe y'Abanyecongo yemeye gufatanya na guverinoma y’i Kinshasa iteganya kuyambura intwaro. Indi mpamvu ivugwa ngo ni uko Abanyecongo benshi bamaze kurambirwa intambara, bakaba batifuza ko imitwe y'inyeshyamba y'ibihugu bituriye Congo itazongera kuba intandaro y'intambara muri icyo gihugu. I Bunia ho haravugwa imirwano yabaye hagati y'imitwe y'Abanyecongo ubwabo. Umutwe wa UPC uyobowe na Thomas Lubanga washyamiranye n'uwa PUSIC uyobowe na Chef Kawa. Impamvu z'iyo mirwano zikaba zidasobanuka neza kuko iyo mitwe yombi iyobowe n'Abahema.

ABANA BAKOMEJE GUKORESHWA MU MIRWANO>

Hagati aho, bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu burasirazuba bwa Congo biratangaza ko abana bakomeje kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro yaho muri iki gihe iyo mitwe yitegura gushyiraho igisirikare cy'igihugu. Imyinshi muri iyo mitwe irarwanira kugira umubare munini w'abasirikare, amwe mu moko kandi na yo akaba ategereje kuzagira ijambo aho muri Kongo ahereye ku mubare munini n'ingufu nyinshi mu gisirikare. Aha twavuga nk'Abahema n'abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bari gusaba abana babo bari mu nkambi mu Rwanda no muri Uganda gutahuka bashyizeho umwete kugira ngongo bahabwe imyitozo ya gisirikare. Bamwe mu bana b’Abanyarwanda batahuka na bo bavuga ko batoroka umutwe w'Abanyarwanda bavuga ko ngo ari interahamwe. Abenshi muri abo bana ngo bashyirwa muri iyo mitwe ku ngufu. Rimwe na rimwe ndetse ababashoramo ngo babishyigikirwamo n'ababyeyi babo, cyangwa se imiryango yabakiriye bamaze kuburana n'ababyeyi babo, cyangwa se ababyeyi babo babagurishije ngo babone icyo bagaburira abandi bavandimwe babo. Abana batari kumwe n'ababyeyi babo ni bo cyane cyane bashorwa mu mitwe yitwaje intwaro.

  6/11/2003:IMYAKA 7 URUKIKO RWA ARUSHA RUTARAGERA KU NTEGO YO GUTSURA UBWIYUNGE MU BANYARWANDA

Zimwe mu nshingano z'urukiko TPIR rukorera Arusha harimo guhana abakoze itsembabwoko mu Rwanda, guhana abakoze ibyaha bibangamiye imbaga y'ikiremwamuntu hagati ya mutarama na Nyakanga 1994, no gutsura ubwiyunge bw'Abanyarwanda. Nyamara izo ntego ebyiri za nyuma ziracyari kure nk'ikoti ngo zigerweho. Ikibazo cyo gufata no gushinja bamwe mu buyobozi bwa FPR barimo umukuru muri bo Kagame Paul ku bwicanyi bw'imbaga bakoreye Abahutu muri kiriya gihe, birengagije amategeko agenga intambara, ni inzitizi ikomeye cyane ya buriya bwiyunge. Indi nzitizi ni uko n'abiyunga ubwabo batarasobanukirwa neza icyo bapfa n'icyo bapfana.

Nyuma y'iyi myaka indwi yose rero ishize, nta na kimwe cya kabiri cy'inzira ruriya rukiko rwari rwatere, hagombye kwemerwa gahunda zo gusobanukirwa neza akamaro ko kwishyira ukizana kwa buri muntu imbere y'ubucamanza. Bisaba guhugura abaturage no kubohora ubucamanza bwamizwe n'ingoma iriho.

Icyo ruriya rukiko cyakoze rwagezeho, ni uguhamya icyaha cy'itsembabwoko ko cyabayeho. Aho cyaturutse n'aho kiganisha abanyarwanda bose ntirukitayeho.

URUKIKO RWA ARUSHA RERO RUKWIYE KWIMINJIRAMO AGAFU NGO RUTAZITIRIRWA IBY'AMASEZERANO Y'ARUSHA YAKURUYE.

iyi shusho yasohotse mu binyamakuru byo 1993.

Page d'accueil - Toute l'actualité

Hosted by www.Geocities.ws

1